Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

Kugura no kugurisha imigabane

COPEDU PLC ni sosiyete ihamagarira rubanda kuyiguramo imigabane. Ku ikubitiro abari abanyamuryango ba Koperative COOPEDU nibo basinyiye kuba abanyamigabane ba mbere mu gutangiza COPEDU LTD.

Mu ntangiriro abanyamigabane bari bafite imigabane ingana kuko agaciro k’umugabane bari bafite muri koperative ari ko batangije sosiyete nshya.

Guhera ku wa 22/12/2012 sosiyete COPEDU LTD itangira, umugabane w’ibihumbi icumi (10,000 Frw) abanyamuryango ba koperative bari barishyuye wari umaze kunguka, maze agaciro kawo habariwemo n’urwunguko kangana n’amafaranga 60 800 Frw. Guhera kuri iyo taliki, ayo mafaranga 60,800 Frw yavunjwemo imigabane 152 ku gaciro k’amafaranga 400 Frw umugabane umwe.

Sosiyete COPEDU PLC yakomeje kwongera ubushobozi bwayo yongera umutungo bwite wayo, biturutse ku rwunguko yagiye igira ndetse no kwongera imari shingiro bikorwa n’abanyamigabane bayo.

Imigabane ya COPEDU PLC kandi ni umutungo wimukanwa umunyamigabane yemererwa kugura no kugurisha. Twakwibutsa ko mu gikorwa cyo kugura no kugurisha imigabane abasanzwe ari abanyamigabane aribo bahabwa amahirwe bwa mbere.
Umugabane wa COPEDU PLC wagiye uzamuka mu gaciro biturutse ku rwunguko rushimishije sosiyete yagiye igira mu myaka yashize. Kuri ubu, umugabane umwe wa COPEDU PLC ugura amafaranga 546 Frw.