Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

Gusaba Inguzanyo

COPEDU LTD ifite inguzanyo z’umwihariko zigenewe abagore gusa (AMATSINDA cyangwa TINYUKA) bitabujije ko n’umugabo ufite konti muri COPEDU LTD kandi ikora neza ahabwa inguzanyo hakurikijwe ubushobozi bwo kwishyura agaragaza.

Serivisi ishinzwe gutanga inguzanyo iboneka kuri buri shami rya COPEDU LTD.

Usaba inguzanyo agomba kuba :

  1. Afite imyaka 21
  2. Kuba afite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo asaba
  3. Kuba ari inyangamugayo
  4. Kuba afite ingwate

Icyitonderwa: Igihe umukiriya wa COPEDU LTD afite ingwate idahagije, ikigega BDF gishobora kumwishingira.