Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

COPEDU PLC Yitabiriye imurikagurisha ririmo kubera mu Karere ka Rwamagana Intara y’iburasirazuba

COPEDU PLC yegereje serivisi zayo abitabiriye imurikagurisha ryateguwe na PSF - Intara y’Iburasirazuba, ririmo kubera mu Karere ka Rwamagana, itanga ibisobanuro kuri konti zo kwizigama n’ubwoko bw’inguzanyo itanga, ishishikariza abakiriya bayo gukoresha ikarita ya COPEDU PLC (debit card) kuri ATM na POS iyo ariyo yose mu rwego rwo kubarinda gutonda umurongo no kugendana amafaranga.

Abakiriya barahabwa ibisobanuro kuri konti zo kwizigama, ubwoko bw'inguzanyo n'izindi serivisi COPEDU PLC itanga
Iri murikagurisha ryateguwe na PSF - Intara y'Iburasirazuba, ryitabiriwe n'ibigo na koperative zitandukanye zikorera mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba
Muri stand ya COPEDU PLC, abakiriya barabitsa, bakabikuza bakanafungura konti
Ishamirya Rwamagana ryafunguwe ku wa 05 Nzeri 2012, rikorera hafi y’isoko rya Rwamagana (ku muhanda uva ku bitaro ugana ku isoko).


views 53 / comment(0)

Leave comment