Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

COPEDU PLC yegereje serivisi zayo abitabiriye imurikagurisha ririmo kubera I Gikondo ahasanzwe habera EXPO.

Ni kuri uyu wa kane taliki ya 27 Nyakanga 2018, COPEDU PLC yafunguye ibikorwa byayo mu imurikagurisha ngaruka mwaka ririmo kubera I Gikondo ahasanzwe habera EXPO. Nk’uko Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi abitangaza, COPEDU PLC yitabira iri murikagurisha mu rwego rwo kumenyekanisha serivisi itanga no korohereza abakiliya bayo baza kugura no kugurisha muri Expo. Muri stand ya COPEDU PLC umukiliya arabitsa, akabikuza, ndetse hakanakirwa abakiliya bashya bakaba bashobora no gufungurirwa konti.

COPEDU PLC ikora iminsi yose ku mashami yayo yose. Ifungura imiryango samoya n’igice za mugitondo igafunga saa mbiri za ninjoro.


views 140 / comment(0)

Leave comment