Twizigamire Tugurizwe Dutere Imbere
  • info@copedultd.rw
  • 2012

Abakozi ba COPEDU LTD bitabiriye Siporo rusange

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukwakira 2018, abakozi ba COPEDU LTD bitabiriye siporo rusange itegurwa n’Umujyi wa Kigali (car free day), mu rwego rwo guharanira kugira ubuzima bwiza. Abitabiriye iyo siporo batangarijwe ubwoko bushya bw’inguzanyo yitwa «UMURABYO URATINDA» yashyizwe ahagaragara na COPEDU LTD.

Buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, abatuye Umujyi wa Kigali bitabira imyitozo ngororamubiri aho bahurira mu kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, bagakora imyitozo ngororamubiri itandukanye kandi ababyifuza bakanipimisha indwara zitandura ku buntu.

Abakozi ba COPEDU LTD bitabiriye iyi siporo rusange baturutse mu bice bitandukanye batuyemo. Nk’uko byari biteganyijwe, abakozi baturuka mu bice bya Kicukiro, Nyarugenge, n’ibindi bahuriye kuri« ENGEN » mu Kanogo ahazwi ku izina rya “Sopetrad”. Bakora urugendo berekeza Kimihurura, aho bahuriye na bagenzi babo bari baturutse kuri Stade amahoro.

Iyi siporo kandi yitabiriwe n’Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yavuze ko kugorora ingingo bikwiriye kuba umuco, bikaba n’isoko y’iteramberery’igihugu, kuko kugorora ingingo ari kimwe mu bituma umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza bityo agashobora gukorera igihugu.

Yagize ati “Uko twitabira uyu munsi ntabwo bigarukira ku kugorora ngingo gusa. Ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu. Iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu.”

COPEDU LTD yitabiriye iki gikorwa kuko izirikana ko abakozi batanga umusaruro uhagije iyo bafite ubuzima bwiza. Iki gikorwa kikaba kigamije gufasha abatuye Umujyi wa Kigali n’abanyarwanda muri rusange gukora siporo baharanira ubuzima bwiza ariko hanaberamo ibindi bikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.

Nk’uko byagarutsweho n’umushyushyarugamba muri iyo siporo, COPEDU LTD ikomeje kunoza serivisi zayo itanga ku bakiriya, ari nayo mpamvu yatangarije abakiriya bayo ko ibafitiye ubwoko bushya bw’inguzanyo yitwa « Umurabyo uratinda», aho umukiliya wayo usanzwe afite inguzanyo yemerewe guhabwa indi nguzanyo yihuse ishobora kumufasha gukemura ibibazo byo kwishyura amahoro ya gasutamo, gukora amasoko yatsindiye cyangwa indi mirimo ibyara inyungu. Iyi nguzanyo itangwa mu gihe kitarenze iminsi itatu uhereye igihe umukiliya ayisabiye.

Si ubwa mbere COPEDU LTD yitabira siporo rusange, kuko talikiya 08 Werurwe 2015 yateguye siporo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore aho yatanze ibihembo ku bahize abandi muri “marathon” yitabiriwe n’abakiriya bayo ndetse n’abandi bifatanyije nabo.

Nawe urifuza ubuzima buzira umuze ? Itabire imyitozo ngororamubiri!!!


views 89 / comment(0)

Leave comment